Ibiribwa bivura (3) :

Ibigori:

Ibigori bigira intungamubiri kandi bigafasha urwungano rw'inkari gukora neza.

Ibigori bikungahaye kubutare bwitwa manyeziyum. Ibigori bituma amaraso atembera neza kandi bikagaburira uruhu intungamubiri rukeneye.

Ibihumyo:

Ibihumyo ni ndyo yuzuye ituma ubwonko bukora neza kandi bikagira poroteyine zikubye kabiri izo mu nyama.

Gusa hari ibihumyo bigira ubumara ibi bikaba bisaba kwitonda ukamenya neza ubwoko bw'ibihumyo ugiye gutegura cyanga gufungura kandi mugohe ubigura ukabigurira ahantu hizewe neza.

Ibihwagari:

Ibihagari ni ikiribwa cy'ndashyikirwa mukurwanya ikinure cya koresiterole. imbuto z'igihwagali zishobora gukarangwa byoroheje zikaribwa nk'ubunyobwa.

Kurya ibihwagali ntibuvura ibunure gusa ahubwo binavura indwara y'umutima na diyabete.

Amavuta y'ibihwagali ni meza mu mirire yacu kuko aturinda kugira ibinure mumubiri ibinure kandi bikaba bizwiho kubuza amaraso gutemebera neza mu mubiri.

Ibijumba:

Imigozi y'ibijumba ni imboga nziza cyane zirinda imirire mibi cyane cyane mu bana. Imigozi y'ibijumba n'amazi ashyushye byogeshwa mukanwa bikagabanya ububabare bw'amenyo. urwo ruvange kandi rutuma uruhu rwo mumutwe rugira itoto. Urwo ruvange kandi rutuma umusatsi umera neza.

Kurya ibijumba kandi byongera isukari itagira ingaruka mumubiri cyane ko uba uyikeneye kurugero rwateganijwe.

Ibikoro:

Ibikoro ni byiza cyane kuko bifasha urukoba rw'umubiri cyangwa uruhu rwawe. Ibikoro bivura invuvu zo mumutwe iyo ukoresheje ibibabi by'ibikoro bivuguse mumazi meza mbese biba shampo y'umwimerere.

Ibikoro kandi binavura indwara z'uruhu iyo ibibabi by'ibikoro bivugutiwe mumazi ubundi ayo mazi ukayiyuhagira.

Ibinyomoro:

Ikinyomoro ni urubuto rukaba kimwe mu biribwa bihashya kanseri bikanayirinda. Ibinyomoro bifasha muguhashya indwara z'impatwe, kanseri, indwara y'amagufa, indwara zikomoka kubinure biba mu maraso, bigabanya ibyago byo kurwara umutima ngo byaba bifasha ubwonko gukora neza bikaba byanarinda kugira imihangayiko ya hato nahato.

Source:.........